FIFA yemeje ko uwahoze ari rutahizamu wa Mukura Victory Sports William Opoko Menshah ukomoka mu gihugu cya Ghana agomba kwishyura amafaranga anagana na miliyoni 11,300,000 kubera bamwirukanye binyuranyije n’itegeko.
William Opoko Menshah yavuye hano mu Rwanda ibintu bitagenda neza ndetse ahitamo guhita ajya kubarega muri FIFA ndetse aranatsinda akaba azishyura ayo mafaranga.
Ibi bibaye nyuma y’uko Mukura FC irimo irwana n’urugamba rwo kwishyura uwahoze ari umutoza wabo ndetse no muri shampiyona ikaba idahagaze neza na bamwe mu bayobozi bakaba bagiye kwegura bagasiga iyi kipe.