in

Breaking news: Mu bwongereza umutoza Steven Gerrard amaze kwirukanwa

Ku mugabane w’Uburayi amatipe akomeje gutandukana n’abatoza babo nyuma y’aho batabashije kwitwara neza mu makipe yabo bigahita birangira birukanywe.

Nyuma yo gutsindwa na Fulham ibitego 3-0,Aston Villa yahise yirukanye Steven Gerrard wari umutoza mukuru wayo.

Mu mezi 11 yari amaze muri Aston Villa, Steven Gerrard yatoje imikino 39 ya ya shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza.

Muri iyo mikino yatsinze imikino 12 atsindwa imikino 19, yanganyije imikino 8, yinjije ibitego 45, yinjizwa ibitego 53 nushyize ku ijanisha ku ntsinzi afite 30.8%

Steven Gerrard asize ikipe yatozaga ya Aston Villa ku mwanya wa 17 n’amanota 9 mu mikino 11 muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’Ubwongereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko abavandimwe batatu bisanze barongowe n’umugabo umwe

Dore ibisabwa kugira ngo ube umuhinzi w’urumogi hano mu Rwanda