in

Breaking news: Morocco nyuma y’igikombe cy’isi yatangaje ko itazitabira CHAN uyu mwaka -shira amatsiko

Ibi abanya-Maroc babitangaje kuri uyu wa Kane nyuma y’uko indege ziva muri Maroc muri iki gihe zitemerewe kujya muri Argelia ku bw’umubano hagati y’ibi bihugu utameze neza, ndetse Maroc ikaba yari yatanze integuza ko kompanyi ya Maroc isanzwe itwara ikipe y’igihugu nitemererwa kujya muri Argelia batazitabira irushanwa.

Mu itangazo FRMF yashyize hanze bagize bati:”Ikipe y’igihugu ya Maroc ntabwo ishoboye kujya i Constantine(Muri Argelia) mu gihe Royal Air Maroc igomba gutwara iyi kipe iva Rabat igana Constantine itahawe uruhushya.”

Maroc imaze iminsi yandikiye abo muri Argelia isaba uburenganzira bwo kuza na RAM Air ya Maroc ikabageza i Constantine, ndetse na minisitiri w’umutekano muri Argelia witwa Abderrazak Sebgag atangaza ko bazabasubiza, ariko kugeza uyu munsi ntibarasubizwa kandi irushanwa rizatangira ejo.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yari mu itsinda C aho yari kumwe na Sudan, Madagascar na Ghana ndetse Maroc ikaba ari nayo yatwaye CHAN iheruka.

Irushanwa riratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 rikaba rizarangira tariki 04 Gashyantare 2023 muri Argelia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imbamutima za Ten Hag kuhazaza ha Marcus Rashford uri kunuganugwa mu makipe y’abajejeta faranga bo mu barabu

Messi yashyiriweho amafaranga menshi akubye aya Cristiano ngo nawe yerekeze muri Saudi Arabia