in

Breaking news: Kwizera Olivier ahanishijwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bari bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Kwizera Olivier yareganwaga na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021, ni bwo bose basubiye imbere y’Ubutabera kugira ngo basomerwe imyanzuro, ni nyuma y’uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije ko bose bahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese, ibi bihano bikaba bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe kuri buri wese.

 

Src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yafatanwe umurundo w’amafaranga yari yishyuwe kugirango yibe uruhinja rukivuka.

Inkuru nziza ku bakunzi b’ikiganiro Urukiko Rw’imikino