in

Umugore yafatanwe umurundo w’amafaranga yari yishyuwe kugirango yibe uruhinja rukivuka.

Umugore bikekwa ko ari mu kigero cy’imyaka 40 yafatanwe akayabo yari yahawe n’abantu bashakaga ko ajya kubibira uruhinja rukivuka mu bitaro byitwa Tamale Teaching Hospital byo muri Ghana.

Mu mashusho y’amasegonda 60 yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Atinkanews kuri instagram yerekana uyu mugore asabwa gufungura igikapu yari yitwaje maze amafaranga menshi agasesekara hasi.Uyu mugore wari wambaye umwenda muremure wo muri Afurika agaragara muri videwo ahindukirana ubwoba bwinshi ubwo yabonaga ko bamuvumbuye.

Amakuru avuga ko yari yishyuwe n’abantu bari bamusabye kujya kwiba umwana w’uruhinja mu bitaro akarubazanira. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwari wamutumye kujya gukora icyo cyaha,n’icyatumye bamukeka agatabwa muri yombi.

Abantu benshi bakaba banenze iki gikorwa kigayitse Uyumugore yari agiye gukora ,yiba umuziranenge.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amabanga atatu y’ingenzi abakobwa b’iki gihe basigaye bahisha abasore bakundana.

Breaking news: Kwizera Olivier ahanishijwe igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse.