in

Breaking News: Kapiteni w’ibihe byose w’Amavubi yamaze kongera amasezerano mu ikipe ye

Kapiteni w’ibihe byose w’Amavubi, Haruna Niyonzima yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya As Kigali abereye kapiteni.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2022, aho uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yaje kongera amasezerano.

Haruna Niyonzima yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya As Kigali nkuko bitangazwa na Mucyo Anta.

Haruna Niyonzima yagiye yifuzwa n’amakipe agiye atandukanye gusa yanze gutera umugongo iyi kipe yamwakiriye ubwo yari avuye muri Tanzania.

Haruna Niyonzima ni we Kapiteni wa As Kigali kuva umutoza Casa Mbungo Andre yaba umutoza muri iyi kipe y’abanyamugi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Edman yatandukanye n’umufasha we nyuma y’igihe gito barushinze

Umufasha wa Mico The Best yasubije mu buryo budasanzwe abafana be bamubajije imyaka ye