Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’uwari kapiteni wayo mu mwaka washize, bamaze kubona undi umusimbura muri izi nshingano ndetse n’abazamufasha bamenyekanye.
Umwaka washize nibwo Muhire Kevin yari kapiteni wa Rayon Sports gusa uyu mukinnyi ukina hagati akaba yaramaze gutandukana na Rayon Sports aho yahise ajya muri Kowait.
Kuri ubu abayobozi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports bamaze guhitamo myugariro wo hagati Rwatubyaye Abdul ko azaba kapiteni w’iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.
Rwatubyaye Abdul uheruka gusinyira iyi kipe azungirizwa na Ndizeye Samuel ndetse na Mugisha Francois uzwi nka Master.
Biteganyijwe ko aba bayobozi b’abakinnyi bazamurikwa kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022