in

Umugore yavuze agahinda yagize nyuma kuryamana n’umugabo we bwa mbere agasanga atari isugi

Umugore ukomoka mu gihugu cya Iran, yagaragaje akababaro yatewe n’umugabo we nyuma yo gusanga atari isugi ubwo bakoraga impibonano mpuzabitsina yabo bwa mbere.

Ubusanzwe mu gihugu cya Iran umukobwa wese ugiye gukora ubukwe agomba kubanza gupimwa ko akiri isugi aho ahita ahabwa icyangombwa cyibyemeza.

Ibi si byo byabaye kuri Maryam washakanye n’umugabo ariko yajya gupimwa ubusugi agasanga atakiri isugi agapfa kujya kumugabo uko yari ari. Uyu mugore akigera ku mugabo, bararanye rimwe nuko umugabo aza kumenya ko atari isugi nuko amubwira amagambo akakaye.

Ati: “Warambeshye ndakurongora kubera ko utari isugi. Nta muntu wari kukurongora iyo aza kumenya ukuri.”

Maryam yagerageje gusobanurira umugabo we ko ari isugi n’ubwo atavuye amaraso mu gihe bakoraga imibonano mpuzabitsina, amwumvisha ko atigeze abonana n’undi muntu mbere.

Nubwo Maryam yakoresheje imbaraga ze zose ngo yumvishe umugabo we ko ari isugi, umugabo we yanze kubyemera amusaba kuzana icyangombwa cyerekana ko ari isugi.

Maryam yakomeje kubaho mu buzima bukakaye aho  yakorerwaga ihohoterwa n’umugabo we kubere atari isugi, ibintu byatumye Maryam ashaka kwiyahura gusa ntabwa yigeza abikora.

Nyuma y’imyaka ine Maryam yaje kwaka gatanya ndetse abasha no kwiyakira abasha no kujya gutanga ubuhamya bwe kuri BBC dukesha iyi nkuru.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’umuzungu yagaragaye aririmba indirimbo ya Vava Dore imbogo abantu baraseka (video)

Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona kapiteni mushya usimbura Muhire Kevin