in

Breaking News: Ikipe ya Mukura Victory Sport yamaze kubona umuyobozi mushya

Ikipe ya Mukura Vs yo mukarere ka Huye yabonye umuyobozi mushya usimbura Nizeyimana Mugabo Olivier.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu cyumba cy’inama cya Galileo Hotel, harabeye Inama y’inteko rusange yari igamije gutora Perezida w’iyi kipe ndetse na Visi Perezida.

Iyi nama yize ku ngingo zigiye zitandukanye zirimo gutora abayobozi bashya b’ikipe, kwerekana uko Mukura yakoresheje amafaranga mu mwaka ushize w’imikino, ndetse n’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Mbere yo gutora perezida mushya wa Mukura, Komite yari mu nzibacyuho ya Olivier Nizeyimana yabanje kurekura imirimo yari imaranye iminsi itari micye, hakurikiraho amatora.

Habanje kwiyamamaza no kwamamaza abantu 15 bajya mu nama y’ubutegetsi bw’iyi kipe, n’ubundi biganjemo abagiye bagaragara muri komite zicyuye igihe.

Nyuma yuko abantu 15 bagize inama y’ubutegetsi bwa Mukura bayobowe na Sakindi babonetse, ubwabo bicaye bitoramo Perezida na Visi Perezida w’ikipe.

Iyi nama yemeje ko Maniraguha Ndamage Jean Damascene ariwe ugiye kuyobora Mukura Victory Sport nka perezida muri manda y’imyaka ine iri imbere, mu gihe Sakindi Eugene wari umaze igihe ayoboye iyi kipe yagizwe visi perezida.

Maniraguha ni umukire ufite inganda zitandukanye mu ntara y’Amajyepfo ndetse akaba yizeweho ubushobozi bwo gusunika Mukura no mu minsi mibi.

Abagize komite nyobozi ya Mukura Victory Sports

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamukurukazi Clarisse Uwimana yahaye ikamba umukobwa muri #MissRwanda2022

Nyuma y’uko KNC asezeye ku kibuga umuhungu we yamusimbuye mu ntebe yicaragaho kuri stade