in

Breaking news: Ikipe ya APR FC ibonye undi mutoza mushya, Adil ibye birarangiye

Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa mu ikipe ya APR FC hagati y’umutoza wayo Adil Erradi Mohammed hamwe n’abakinnyi bakomeye muri iyi kipe nka kapiteni Djabel Manishimwe ubu abayobozi ba APR FC bamaze ku bicyemura.

Umutoza Adil Erradi ahagaritswe ku mirimo ye yo gutoza ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022 mu gihe kingana nk’ukwezi.

Umutoza wari wahaye abakinnyi akaruhuko kugeza ku wa gatandatu, bahamagawe igitaraganya bari i Shyorongi mu nama yabahuje n’ubiyobozi.

Ubu ikipe ya APR FC ibaye ihawe umutoza Ben MOUSSA niwe urakomezanya ikipe mu gihe bari gucyemura ibyo bibazo ni ukuvuga ko muri iyi mikino igiye gukurikiraho umutoza Adi utazamubona atoza .

Amakuru aravugwa ko Adil yabaye ahagaritswe mu gihe kingana nk’ukwezi mu gihe ubuyobozi bukiri kwiga ku hazaza ha APR FC nibabona ko ari ngombwa bazakomezanya cyangwase bahindure bazane undi.

UbU hategerejwe ibaruwa y’ubuyobozi  bw’ikipe yemeza guhagarika Adil ubundi akaba yitecyerezaho ku hazaza he mu gihe kingana nk’ukweze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nurenza iminota 7 utera akabariro uzirengere ibizakubaho

Bitunguranye : umuhanzi Casanova avuze isano afitanye na Meddy benshi batazi