Rutahizamu wabiciye bigacika mu makipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi yerekeje mw’ikipe abenshi bise ikibonobono bitewe n’uburyo itari isanzwe izwi ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu mugabo w’imyaka 37 bimaze gutangazwa mu minota miicye ko yasinyiye ikipe ya Al Nassr yo muri South Arabia amasezerano y’imyaka 2, aho azajya ahembwa agaga miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, bimugira umukinnyi wa mbere ugiye guhembwa agatubutse mu mateka ya Ruhago.
Al Nassr ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yavuze ko kuzana Cristiano mw’ikipe yabo ari amateka akomeye kuribo kandi bitazatuma iba ikipe ikomeye gusa, ahubwo bizatera imbaraga shampiyona yabo ndetse n’urubyiruko rwo muri iki gihugu rukazarushaho gukunda umupira w’amaguru.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona, aho irushwa na Al Shabab iruyoboye amanota 2.
Ibindi wamenya kuri iyi kipe ni uko yashinzwe muri 1955. ikaba ifite ifite ibikombe 9 bya shampiyona, byose hamwe muri rusange, iyi kipe ifite ibikombe 36.
Cristiano yerekeje muri iyi kipe nyuma y’ukwezi yirukanwe na Manchester United yakiniraga azira kuvuga amagambo atari meza ku mutoza w’iyi kipe ndetse n’ikipe muri rusange.
Twabibutsa ko Ronaldo yanyuze mu makipe nka Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus, yose hamwe akaba yarayatsindiye ibitego 701.