in

Breaking News: APR FC isezereye umukinnyi ukomeye yari isigaranye

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bubinyujije ku rubuga rwabo bumaze gutangaza ko bwasezereye umukinnyi Niyonzima Olivier Seïf wari umwe mu bakinnyi bakomeje ndetse banamaranye igihe kinini n’iyi kipe y’ingabo z’U Rwanda.

Impamvu y’isezererwa rya Niyonzima Olivier Seïf nkuko byatangajwe na Chairman wa APR FC Lt General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye bihabanye nindagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC. Ndetse yewe yagiriwe inama kenshi akomeza kubyiregagiza nkana.

Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati «  Dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu ». Yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Seïf yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nkuko babisabwe n’abatoza. Ibyo byaje byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.

Niyonzima Olivier Seïf atandukanye na APR FC nyuma y’igihe kingana n’imyaka 2 yari amaze ayikinira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Rugangura Axel yagize icyo abwira urungano rwe

Umubyeyi yarize ayo kwarika abonye umwana we ahawe ishuri adashaka.