Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yashyize hanze abatoza bari guhatanira umwanya wo kuba umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe nibwo FERWAFA yabwiye uwari umutoza w’amabubi Mashami Vicent ko batazamwongerera amasezerano kubera ko ayo yari afite yari yagize ku musozo.
Nyuma yo kurangizanya na Mashami Vicent, FERWAFA yahise itangira gushaka umutoza uzasimbura Mashami. Mu gushaka umutoza yagiye yakira impapuro zisaba akazi z’abatoza bagiye batandukanye.
Kuri uyu wa gatatu FERWAFA yaje kwerura isohora amazina ya bamwe mu batoza bari gushaka gutoza Amavubi
Abo batoza ni:
- Alain Giresse (FRANCE)
- Sunday Oliseh (NIGERIA)
- Sebastian Migne (FRANCE)
- Gabriel Alegandro Burstein (ARGENTINA)
- Hossam Mohamed El Badry (EGYPT)
- Ivan Hasek (CZEK-REPUBLIC)
- Stephane Constantine (ENGLAND)
- Noel Tossi (FRANCE)
- Tony Hernandez (SPAIN)
- Arena Gugliermo (SWITZERLAND)
Kuva ku wa 2 Werurwe 2022, ikipe y’igihugu Amavubi nta mutoza mukuru ifite kuko nibwo amasezerano ya Mashami Vicent yarangiye.