in

Kunshuro ya kabiri yikurikiranya Lewandowski yegukanye igikombe cya FIFA MEN’S BEST PLAYER

Bidasubirwaho rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski yegukanye igikombe cy’umikinnyi wahize abandi kw’Isi ku mwaka we wa kabiri yikurikiranya FIFA MEN’S BEST PLAYER nyuma y’ibirori byaberaga ku kicaro gikuru cya FIFA , I Zurich kuri uyu mugoroba wo Kuwa mbere.

Uyu rutahizamu wa Bayern Munich ahigitse bagenzi be ba biri Bari bahanganye aribo Lionel Messi waje ku mwanya wa kabiri na Mohammed Salah waje ku mwanya wa gatatu kuri icyi gikombe, nyuma yaho agitwaye nanone mu kwezi ku kuboza kwa 2020.

Lewandowski yatsinze ibitego 58 mu mikino 47 mu marushanwa yose muri 2021, bikaba agahigo kumukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe nyuma yaho yakatse uwahoze Ari rutahizamu w’iyi kipe ya Bayern Munich, Gerd Muller we wari waratsinze mbere ibitego 41 mu mwaka w’imikino wa Bundesliga umwe.

Uyu rutahizamu, Lewandowski yatsinze ibitego 34 mu mikino 24 kugeza magingo aya muri uyu mwaka w’imikino, harimo ibitego icyenda yatsinze mu matsinda ya Champions League.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wegukanye ikamba muri Miss Rwanda yagaragaye arimo kurya isi ku mazi (Photo)

Abakecuru bakuyemo imyenda biroha mu mihanda, abantu barahurura