in ,

Breaking: Kapiteni wa Arsenal haribyo atangaje nyuma yo gutsindwa na Manchestser United.

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal Pierre Emerick Aubameyang amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo asaba imbabazi abafana ba Arsenal nyuma y’intsinzwi y’ikipe abereye kapiteni yaraye itsinzwe n’ikipe ya Manchester United ibitego 3-2.

Muri uyu mukino rurangiranwa Christiano Ronaldo yatsinzemo ibitego 2 harimo kimwe cya penaliti, Aubameyang ntago yitwaye neza kuko hari amahirwe akomeye yahushije mu give cya kabiri muri uwo mukino.

Mu magambo ye, Aubameyang yagize ati “Iri joro ntago ryatubereye ryiza habe na gato, by’umwihariko nirebyeho mbere na mbere. Igikwiriye kuri ubu ni ugukomeza gukora cyane ndetse nkareba imbere  cyane cyane umukino wo kuwa mbere. Ntago(gunners) dutsindwa.”

Umwe mu bakinnyi bazamutse uyu mwaka mw’ikipe ya Arsenal Balogun yahise amusubiza mu ijambo rimwe “captain.”

Nyuma gato y’uyu mukino tubibutse ko hari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranya mbuga aho uyu mukinnyi yari mu bantu bakunze (liked)  ifoto ya Christiano Ronaldo wishimiraga intsinzi yo mu rugo bataherukaga.

Benshi mu bafana b’ikipe ya Arsenal ntago bishimiye iki kintu aho hari umufanaw’inshuti ye Troopz wasabye ko yakakwa igitambaro cy’ubu kapiteni gusa ibi byatewe n’amarangamutima ndetse n’akababaro yaratewe no gutsindwa na Manchester United.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga:umukecuru yitabye Imana ari mu misa asenga.

Breaking : Koffi Olomide yamaze kugera i Kigali (Video)