Mu karere ka Muhanga ho mu murenge wa kibangu muri paruwasi gaturika ya Kibangu umukecuru yitabye Imana ubwo yari yaje mu missa yo ku cyumweru ubwo yarimo asenga.
Ni igitambo cy’ukarisitiya (Missa) cyabaga kuri iki cyumweru aho uyu mukecuru yapfuye missa irimbanije barimo basenga nkuko uwatanze amakuru yabivuze.
Yagize ati “Ni umukecuru witwa Emeliyana, akaba yaraturutse ahitwa muri Rusuri agace gahana imbibi na Kibangu, amakuru numvise avuga ko yari asanzwe arwaye umutima n’umuvuduko w’amaraso, abenshi rero bari guhuriza ku kuba izo ndwara arizo zatumye yitura hasi agahita ashiramo umwuka.”