in

Bose bigira ahari akaryoshye! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya mu gihugu kibarizwamo na Cristiano Ronaldo na we wagiye guhahirayo

Bose bigira ahari akaryoshye! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye ikipe nshya mu gihugu kibarizwamo na Cristiano Ronaldo na we wagiye guhahirayo.

Umukinnyi wo hagati mu kibuga w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Steve Rubanguka yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya Al Nojoom FC ikina mu kiciro cya kabiri muri Shampiyona ya Arabia Saudite.

Rubanguka yerekeje muri iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Al Hasa nyuma yo gutandukana na Zimbru Chisinau yo muri Shampiyona ya Moldova.

Akina muri Zimbru, yayifashije gukina amajonjora y’ibanze y’Irushanwa rya UEFA Europa Conference League, gusa atandukanye na yo nk’umukinnyi utari ugifite amasezerano.

Imwe mu ntego nyamukuru yatumye agurwa na Al Nojoom, ni ukuyifasha kuyizamura mu kiciro cya mbere.

Ku myaka 26 y’amavuko, Rubanguka yatangiriye umwuga we wo guconga ruhago mu ikipe ya FC Blaasveld yo mu gihugu cy’Ububiligi mu Mwaka w’i 2008 ubwo yari afite imyaka 12 gusa.

Nyuma, yaje kwerekeza mu makipe arimo; RFC Wetteren, Patro Esiden, Karaiskakis yo mu Bugereki na Zimbru Chisinau yo muri Moldova ubwo yari atangiye guconga ruhago nk’umukinnyi mukuru.

Ku rwego mpuzamahanga, amaze gukinira Amavubi imikino ine (4), aho yinjiye mu ikipe y’Igihugu ku nshuro ya mbere muri Werurwe y’i 2021 mu mukino wahuje u Rwanda na Mozambique.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali naho yahishinze ibirindiro! Isimbi Yvonne uzwi cyane ku mbuga zicuruza amashusho y’urukozasoni, yamuritse inzu ye y’ibyumba b’ibibiri izajya iruhukiramo abakerarugendo baje gusura u Rwanda (VIDEWO)

Adaciye ku ruhande! Niyonzima Olivier Seif yavuze ku mwuka mubi uri hagati ye na Manishimwe Djabel aho byavuzwe ko ari nayo ntandaro yatumye Djabel atajya muri Kiyovu Sports