in ,

Bombori bombori mu rugo rwa Trump kubera inda y’umujinya (AMAFOTO)

Nyuma yuko Prezida Trump asunitse minisiteri w’intebe wa Montenegro,Dusko Markovic mu nama ya NATO (North Atlantic Treaty Organization) yaberaga mu murwa mu kuru w’Ububiligi abantu benshi bagiye bibaza kuri iyi myitwarire ye abenshi bafashe nk’idahwitse ndetse bamwe baboneraho kuvuga ko ariko yakuze.

NK’uko MTO ibitangaza ngo Trump ari mu bihe bikomeye byo kutumvikana na bamwe mu  bayobozi ba USA ndetse n’umugore we bwite utibagiwe na bamwe mu bayobozi b’ibindi bihugu.

ku italiki ya 04/06,Umugore wa Donald Trump, Melania Trump yajyanye n’umugabo we gusangira muri Washington DC,ngo igihe ibirori byari bisojwe Melania yahise agenda mbere y’umugabo we ,ndetse yijimye mu maso ku buryo bugaragara ibi bikaba bije kandi bikurikira ibyasohotse mu kinyamakuru Vanityfair mu nyandiko yacyo igira iti” How to marrry a Billionaire,,melania’s Burden” aho cyagarutse ku mutwaro wa Melania Trump aterwa n’igitsure cy’umugabo we ngo utavugirwamo

elania_Running2
Dore uko Melania trump yarebaga yamanjiriwe

elania_Running3

Ibi ni ibigaragara mu maso ya Melania ariko kandi bishimangira ibyatangajwe n’ibinyamakuru nka The sun ,Indipendent,Time magazine n’ibindi ubwo byemezaga ko uyu mugore aremerewe n’ibyemezo Trump afata akenshi biba byiganjemo kutagisha inama no gukananika.

Tubibutse ko Trump na Melania wakuriye muri Slovenia bahujwe n’akabyiniro,icyo gihe hari mu mwaka w’1998,muri Times Square nightclub mu birori byo kumurika imideli,Melania wari umunyamideli yigaruriye imboni n’umutima bya Trump maze igihe yari agiye mu rwogero trump amukurikirayo amusaba numero ya Telefone.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amaburakindi by Fireman

Isomere amagambo asize umunyu Safi Madiba yabwiye umukunzi we