Kwizera Cedric, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bogari Cedric, ni umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda ruri kwinjira mu ruganda rw’imyidagaduro binyuze mu gukoresha imbuga nkoranyambaga. Nubwo ataturutse mu Mujyi wa Kigali, kandi nta bushobozi buhambaye afite, yiyemeje gutangira urugendo rwe rwo gukora content igamije kuzamura urubyiruko no kurushishikariza kutazimira mu nzozi zarwo.
Aho gukurikira abandi bajya mu muziki cyangwa mu bindi bikorwa bya Showbiz bisaba impano zidasanzwe, Bogari yahisemo kuba content creator. Avuga ko kuva akiri umwana yakundaga cyane ubuhanzi n’ibiganiro by’imyidagaduro, ariko kubera ko atari umuririmbyi, yahisemo gushaka indi nzira imwegereza inzozi ze, maze ahitamo gukora content.
“Nakuze nkunda showbiz cyane cyane ubuhanzi. Nta kiganiro cy’imyidagaduro cyacikaga. Ariko kubera ko ntazi kuririmba, nahisemo gushaka ikintu cyanzana muri showbiz, nsanga kuba content creator ari cyo kinyuze.”
Intego ye ni ukuzamuka akagera ku rwego rwo kuba umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda, ufite ijambo n’umumaro ku mbuga nkoranyambaga. Afite gahunda yo gukora video 7 buri cyumweru, zose zifite insanganyamatsiko zitandukanye, zishingiye ku buzima bw’urubyiruko no guteza imbere impano.
“Ndashaka gukora content ziri creative, zikora ku rubyiruko. Mbibutsa ko ibyo bakora uyu munsi bizabafasha kuba aba-star ejo hazaza.”
Nubwo afite icyerekezo n’umurava, imbogamizi si nke: kutaba i Kigali bimubuza kwitabira amahugurwa cyangwa ibirori bikomeye bya Showbiz, ibikoresho bike, kubura ubushobozi bwo kwishyura amatike, no kuba bamwe batumva ko content creation ari umwuga w’ahazaza. Yanabanje gukora content yitwa “Kumenyekanisha Intara”, yerekanaga ubuzima bw’uturere two mu Rwanda, ariko ubushobozi buke butuma abihagarika.
“Imbogamizi ni nyinshi, ariko nkomeza gukora. Nizeye ko bizaza.”
Kwizera Cedric asanga imbuga nkoranyambaga nk’iza TikTok, Instagram n’izindi ari umuyoboro w’ingirakamaro wo gutangira urugendo rwo kugera ku nzozi, n’ubwo bitaba byoroshye. Yifuza kuzagira imbuga zimwinjiriza (monetization), ariko cyane cyane akagira uruhare mu guteza imbere abandi binyuze mu gutanga ubutumwa bufasha urubyiruko kwiyubaka.
“Ndashaka kuba umunyamakuru ukunzwe, kandi nkagira imbuga nkoranyambaga zitanga amafaranga. Gusa mbere na mbere, ni ugufasha abandi kubona icyizere.”
Bogari asaba urundi rubyiruko kudategereza ubushobozi buhambaye cyangwa aho rukomoka kugira ngo rutangire gukora. Avuga ko intambwe nto ifashwe none ishobora kuganisha ku nzozi nini ejo hazaza.
“Iyo ufite icyerekezo, aho uva si ryo shingiro. Ahubwo ni uko ukoresha ibyo ufite aho uri. Content ikozwe neza aho uri hose ishobora kugera kure.”
Wareba ibikorwa bye unyuze hano
@bogaricedric