in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Blaise

Amazina

Blaise ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Kilatini ku izina blaesus, risobanura umuntu uvuga uburimi.

Mu kwandika iri zina, bamwe bandika Blaize, Blaze, Blayze..

Bimwe mu biranga ba Blaise

Ba Blaise baba ari abahanga , bazi kwisobanura kandi bazi gukora ibintu by’ubugeni bakabasha no guhanga udushya.

Ni abantu badapfa gucika intege niyo abandi babona ko ibyo barimo bidashoboka bo barakomeza bagashyiramo imbaraga.

Iyo bagize ikibababaza cyangwa kikabakomeretsa mu buzima, baba bifuza ko abantu baza bakabahumuriza bakabitaho bakabagaragariza urukundo.

Ba Blaise baba bihagararaho, bitwara nk’abasirimu kandi bakabigaragaza.

Bazi kwigana cyane ku buryo niyo babonye ikintu umunsi umwe babasha kugisubiramo kandi n’inshuti zabo babasha kuzigana bitewe n’imyitwarire yazo.

Iyo biyemeje gukora ikintu, birengera n’ingaruka zacyo, usanga akenshi ba Blaise batangiza ibintu ariko ntibabisoze. Ni abantu bakunda umwimerere batarebera ku byaduka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Alphonse

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Anabella