Amakuru y’itandukana rya Platin P na Olivia yamaze kuba kimomo mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo.
Ayo makuru avuga ko batandukanye kubera Platin yasanze umwana Olivia yabyaye atari uwe.
Mu mafoto yibutsa abantu iby’umubano wabo bombi, hari iyo baba bari gusomana.
Mu bantu hari icyo bita ‘Bizu ya Yuda’ aha babikura mu butumwa bwiza, ubwo intumwa ya Yesu yamusomaga kugira ngo bamujyane kumwica.
Ibyanditswe byera, bivuga ko Yuda yasomye Yesu nko gukora ikimenyetso yari yahaye abo yari yamugurishijeho kugira ngo baze kumwica.
Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko :14:45 “Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura.”
Uko kumusoma byari byuzuyemo uburaya byagereranywa n’ukuntu Olivia yasomaga Platin kandi abizi neza ko atwite inda itari iya Platin nk’uko bivugwa.
Kuri ubu impande zombi haba ku rwa Platin ndetse no ku rwa Olivia nta numwe wari wagira icyo atangaza ku biri kubavugwaho muri iyi minsi.