in

Bizimana Djihadi yamaze guhitamo ikipe azasinyira hagati ya Rayon Sports na APR FC

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse wakiniraga Deinze FC yo mu gihugu cy’ububiligi, Bizimana Djihadi yamaze kwemeza ikipe ashobora gusinyira mu gihe yamuha ibyo yifuza byose.

Hashize iminsi micye, ikipe ya Deinze FC itangaje kumugaragaro ko Bizimana Djihadi atakiri umukinnyi wayo nyuma y’igihe kingana n’umwaka wose uyu mukinnyi adakinira iyi kipe ye kubera ibibazo yagiranye n’umutoza mukuru.

Muri uwo mwaka uyu musore yari amaze ari umukinnyi w’iyi kipe yakoreraga imyitozo mu ikipe ya kabiri, ndetse yanahamagarwaga mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akaza akanitwara neza mu buryo abanyarwanda bishimiraga.

Nyuma yo kuba Bizimana Djihadi kugeza ubu nta kipe afite ku mugabane w’iburayi ngo ashobora kugaruka hano mu Rwanda akongera akigaragaza. Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu musore ngo yamaze kwemeza ko APR FC ari yo kipe yakinira mu gihe azaba yagarutse hano mu Rwanda ndetse akaba yaranayigiriyemo ibihe byiza.

Uyu mukinnyi nubwo yanga kubitangaza ariko amakuru ahari ni uko ngo yanatangiye ibiganiro na APR FC kandi ngo ibiganiro biri kugenda neza.

Bizimana Djihadi ufatwa nk’umukinnyi wa mbere hano mu Rwanda ukina mu kibuga hagati mu gihe ari mu bihe byiza, kugeza ubu ari mu bakinnyi barimo kwitegura umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina na Mozambique mu mukino w’umunsi wa 5 mu itsinda ryo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’inkumi iri mu munyenga w’urukundo na Phil Peter yateje uruntu runtu (Amafoto)

Imbuga nkoranyambaga zabishyushyemo! Ubukwe bwa Miss Uwicyeza Pamella na The Ben bukomeje gutegerezwa n’abatari bake ariko bakomeje kurebeshwa mu kirere