in

Bizimana Djihad yasezeranyije Abanyarwanda ibyishimo Ku mukino wa Nigeria

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kuzaza ari benshi gushyigikira ikipe yabo mu mukino ukomeye bazahuramo na Nigeria kuri Stade Amahoro. Yavuze ko abakinnyi bafite intego yo kwitwara neza, kandi ko abashyigikiye Amavubi batazasubira mu rugo bicuza.

Uyu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, saa cyenda. Amavubi azakira Nigeria mu mukino wo ku munsi wa kabiri wo mu itsinda D.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y’uyu mukino, Bizimana Djihad yashimangiye ko n’ubwo Nigeria ari ikipe ikomeye izwiho kugira abakinnyi b’amazina akomeye, bitagikora cyane mu mupira w’amaguru muri iki gihe. Yavuze ko bizeye ko bazitwara neza kandi ko bafite icyizere cyo kubona umusaruro mwiza.

Yagize ati: “Ni ikipe ikomeye, ifite amazina akomeye, ariko nk’uko bimaze kugaragara, umupira w’amaguru usa nkaho wabaye umwe ku isi yose, amazina ntakigira uruhare runini cyane. Ubu dufite abakinnyi bafite imbaraga, nizeye ko tuzagerageza kwitwara neza mu mukino.”

Bizimana yanaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuza gushyigikira ikipe yabo ari benshi, avuga ko ubufasha bwabo ari ingenzi cyane muri uyu mukino. Ati: “Ejo tuzatanga 120%, 150% kuko dutanze ibiri munsi byazatugora. Ndabasaba kuza kudushyigikira ari benshi, bizadufasha cyane, kandi mbizeza ko batazasubira mu rugo bicuza, tuzaba twatanze ibyo dufite byose.”

Uyu mukino uzaba ariwo wa mbere Amavubi azakinira kuri Stade Amahoro ivuguruye. Bizimana yavuze ko ibi bibaha imbaraga zidasanzwe, ndetse ko bagomba gushimira Perezida Kagame kuba yarubakiye Abanyarwanda Stade Amahoro nziza. Yagize ati: “Kuba tuzakinira bwa mbere kuri Stade Amahoro ivuguruye nk’ikipe y’igihugu, bidutera imbaraga kandi bituma twumva ko gutsindwa atari amahitamo. Twagombye gushimira Perezida Kagame wayiduhaye, kandi umukino wa mbere tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tugire umusaruro mwiza.”

Kapiteni w’Amavubi yanavuze ko impinduka zagaragaye mu mikinire y’ikipe y’igihugu zishingiye ku kuba abakinnyi basobanukiwe neza kandi bakaba bari gukina mu bihugu bitandukanye, bikaba bibaha ubunararibonye bwisumbuyeho. Yongeyeho ko abakinnyi bafite imyaka imwe ishobora gutuma bakora cyane, bikaba aribyo biri gutanga umusaruro.

Ati: “Iyo abakinnyi bisobanukiwe, kandi bakina ahantu hatandukanye, bibaha ubunararibonye, kandi dufite abakinnyi benshi bafite imyaka imwe, ariyo myaka umukinnyi aba amaze kugira ubunararibonye. Ndumva ari byo biri kudufasha cyane muri iki gihe.”

Amavubi azakina na Nigeria yatsinze Benin 3-0, mu gihe yo yanyagiye Libya ibitego 1-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda D.

Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane kuri Amavubi, aho gushaka amanota atatu ari ingenzi mu rugamba rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika. Bityo, Abanyarwanda barasabwa kuza gushyigikira ikipe yabo kugira ngo ibashe gutsinda Nigeria mu mukino w’ishiraniro.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports KNC yawutumiyemo ibyamamare mu muziki

Gatsibo : Hatangijwe Ishuri ryigisha Umupira w’Amaguru mu rwego rwo kuzamura impano z’Abana