in

Bizashira ryari? Rayon Sports iri kubaka bayisenyera

Hashize ibyumweru birenga bibiri hatangiye kuvugwa amakuru y’uko ikipe ya Petro de Luanda ishaka Hakizimana Muhadjiri ariko Rayon sports yo ikaba ariyo yari yarabyifuje mbere.

Amakuru avuga ko mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2022, Muhadjiri Hakizimana ashobora kuzerekeza muri Angola kugirana ibiganiro na Petro de Luanda nibigenda neza ahite ashyira umukono ku masezerano.

Si ubwa mbere ikipe ya Petro de Luanda yaba isinyishije umukinnyi w’Umunyarwanda, kuko muri 2019 yaguze rutahizamu Tuyisenge Jacques arenga miliyoni 300 imukuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, gusa yahise ayivamo hatarashiza n’amezi atandatu.

Ubwo abaye yerekejeyo, ikipe ya Rayon Sports yasigara iririra mu myotsi bagashaka undi kuko amakuru avuga ko Rayon sports iryamiye amajanja nyuma yo kubona ko atazongera amasezerano muri police fc.

Hakizimana Muhadjiri uri kuvugwa muri Angola aho yaba agiye gutera ikirenge mu cya Jaque Tuyisenge utameze neza muri iyi minsi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’ukwezi bakoze ubukwe, bapfanye ari babiri

Amarira n’agahinda byari byose ku bakinnyi ba Ukraine ubwo isosi yagwamo inshishi.