in

Bivuze ko usoma agasembuye, azifata mapfubyi kugeza gusaba no gukwa birangiye! Hari ibinyobwa bikunzwe cyane kurusha ibindi bitazagaragara mu bukwe bwa Miss Uwicyeza Pamela na The Ben

Mu muhango wo gusaba no gukwa utegerejwe ku wa 15 Ukuboza 2023, nta manyinya yemerewe kuhagera.

Bivuze ko usoma agasembuye, azifata mapfubyi kugeza gusaba no gukwa birangiye.

Ni ibyasabwe n’umuryango wa Uwicyeza Pamella bitewe n’uko ari abakirisitu badashaka ibisindisha, ahubwo hakazakoreshwa ibinyobwa bidasembuye.

Mu gihe cya vuba cyane The Ben yiteguye gusohora indirimbo nshya irimo amagambo y’imitoma yahimbiye umugore we. Ni indirimbo izaba isohotse nyuma y’imyaka hafi ine uyu muhanzi atuje kuko iyo aheruka ni ‘Suko’ yagiye hanze ku wa 30 Ukuboza 2019.

Indirimbo nshya ya The Ben irimo amagambo yomora imitima y’abakundana by’umwihariko akaba azayiririmbira umugore we ku munsi w’ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana yamuteye iteka: Umuhanzikazi Bwiza yateye ikirenge mucya Asake na 50Cent ibyamamare muri muzika y’Isi

Umuhanzi Dramat yagaragaye mu ishusho nshya arangije asaba Imana ikintu gikomeye kizatuma abantu bamenya ibyo bahishwe -AMAFOTO