Umukino uzahuza Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ikipe y’Igihugu ya Benin uzitabirwa n’Abanyamakuru 10 b’imikino mu Rwanda.
Uyu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire uzakinwa ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, FERWAFA ikaba yamaze kumenyesha abanyamakuru bose bo mu Rwanda ko 10 bonyine ari bo bazemererwa kureba uyu mukino.
Dore itangazo FERWAFA yahaye abanyamakuru
Mwiriwe
Tuvuye mu nama itegura umukino hamwe na match commissioner atubwira ko twememerewe gusa abanyamakuru 10 yamaze no kubivuganaho nabo muri CAF Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo gukina A huis Clos.
So, birumvikana guhitamo abanyamakuru 10 gusa mu bantu barenga 100 baba basabye ntibyoroshye. Ariyo mpamvu twabasaba ko abataza kwibona ku rutonde muraza kutwihanganira kuko ntibyoroshye.
Icyitonderwa: Turabibutsa ko ibyo bitareba gahunda y’uyu munsi y’ibiganiro n’Itangazamakuru ku mpande zombi n’imyitozo, kuko byo mwemerewe kubikurikirana nk’uko byatangajwe muri gahunda mwamenyeshejwe.
Murakoze.