in

Ruhango: Inzuki zarwinze umwana ahita yitaba Imana

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mwendo haravugwa inkuru y’umwana uri mu kigero k’imyaka 4 wariwe n’inzuki maze ahita ahasiga ubuzima.

Uyu mwana wariwe n’inzuki yitwa Iradukunda Berwa Fillette, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Nyamugari, mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo, biba ahagana saa sita z’amanywa.

Bavugwa ko inzuki zariye abandi bana 9 bafite imyaka hagati ya 3-17 ubwo baziteraga amabuye maze ziva mu muzinga zirabarwinga.  Izi nzuki ni iza Munyanziza Théoneste yororeraga mu mizinga muri ako gace.

Bamwe muri aba bana bajyanywe kwa muganga, gusa Iradukunda we yahagejejwe yazahaye maze ahita yitaba Imana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye umukino w’Amavubi na Benin uzitabirwa n’Abanyamakuru 10 gusa b’imikino

Urutonde rw’abakinnyi 7 batigeze bahabwa ikarita itukura kuva batangira gukina umupira w’amaguru