Bitunguranye umukino wa Rayon sports na Police FC muri Kenya urasubitswe

Umukino wa gicuti wa Rayon Sports na Police Fc yo muri Kenya urasabitswe habura amasaha make ngo umukino utangire.

Uyu mukino wasubitswe kubera ibihano byafatiwe umupira w’amaguru muri Kenya bityo amakipe y’aho ntiyemerewe kwitabira imikino mpuzamahanga yaba iy’amarushanwa cyangwa iya gicuti.

Uyu mukino wari utegerejwe saa kumi nebyiri wasubitswe nyuma y’uko na Rayon Sports yari yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira nubwo hari abari bamaze kwishyura amatike.