“Mammy, Daddy ko agiye mu ijuru azajya agaruka tujye muri pisine? Ikibazo abana ba Yanga babajije Mama wabo cyarijije abatari bake

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022, nibwo umubiri wa Yanga witabye Imana wagejejwe mu Rwanda.

Uyu mubiri wageze mu Rwanda uvuye muri Africa y’Epfo aho wari uherekejwe n’umuryango we, umugore we n’abana be babiri babyaranye.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, wabonaga ko bose bafite akaba ari ku maso.

Abana ba Yanga babajije Mana wabo ikibazo cyarijije benshi ndetse na Mama wabo abura igisubizo.

Ati ” Mammy, Daddy ko agiye mu ijuru azajya agaruka tujye muri pisine?

Mama wabo yabuze icyo abasubiza gusa arabihanganisha abateramo imbarag ntubwo bitari byoroshye.