in

Bitunguranye Nishimwe Blaize agiye kuba inyenyeri mu bakinnyi b’abanyarwanda basigaye bafite ikipe hano mu Rwanda kubera ibyo yerekanye

Bitunguranye Nishimwe Blaize agiye kuba inyenyeri mu bakinnyi b’abanyarwanda basigaye bafite ikipe hano mu Rwanda kubera ibyo yerekanye

Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports mu kibuga hagati Nishimwe Blaise nyuma yo kubona ikipe hano mu Rwanda ashobora kuba agiye kuba umukinnyi uzajya ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ku munsi wo kuwa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, nibwo twabatangarije ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakinira Rayon Sports NISHIMWE Blaise yamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kwishimira n’umutoza mushya Koukours Petros urimo gutoza iyi kipe.

Uyu mutoza ku munsi wejo nibwo yakoranye imyitozo na Nishimwe Blaise ndetse n’abandi bakinnyi ba Kiyovu Sports, ariko amakuru twamenye ni uko Petros yishimiye imikinire y’uyu musore werekanye ko ari umukinnyi mwiza nubwo ajya yivangira rimwe na rimwe agakora ibitumvikana.

Mu myaka 2 Nishimwe Blaise yari amaze mu ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ko ari umukinnyi mwiza ariko kubera imyitwarire idahitse yagaragaje bituma asubira inyuma ndetse bimuviramo gutakaza umwanya wo gukina burundu.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yishe umugore we bari bamaze amezi abiri bakoze ubukwe amwicana n’undi mugore mugenzi we

Inkuru nziza ku bakunzi ba Murera: Ibya Joachiam Ojela bigezaho umukunzi wa Rayon Sports yifuza