in

Bitunguranye Bruce Melodie akigera mu Burundi ahise atabwa muri yombi kubera impamvu ikomeye

Umuhanzi Bruce Melodie akigera mu gihugu cy’u Burundi yahise atabwa muri yombi nyuma yo kwambura umwe mubatuye muri icyo gihugu.

Bruce yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi, ashinjwa ko hari amafaranga abereyemo umwe mu bategura ibitaramo wo muri icyo gihugu.

Bruce Melodie yageze mu gihugu cy’u Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022 aho yari agiye gukora ibitaramo bibiri mu mpera z’iki cyumweru.

Bruce Melodie akaba ari kubazwa na Polisi y’iki gihugu kubera icyo cyaha ari gushinjwa n’uwo muntu utegura ibitaramo mu Burundi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore: birangiye umuhanzi Weasel asimbuje Teta Sandra inkumi y’uburanga

Rutahizamu wari uhenze kurusha abandi mu Rwanda yamaze gusezererwa mu ikipe yakinagamo