Abantu babarirwa muri miliyoni 5 bahuriye mu mujyi was Buenos Aires mu birori byo kwishimira igikombe cy’Isi cyegukanywe n’igihugu cya Argentina.
Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Argentina yerekanye igikombe cy’isi yatwaye ku Cyumweru batsinze Ubufaransa Kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.
Byabaye ngombwa ko abakinnyi ba Argentine batsindiye igikombe cy’isi bareka kugenda mu modoka ya bisi idatwikiriye hejuru batambagirana igikombe mu murwa mukuru Buenos Aires, ahubwo bagenda mu ndege ya kajugujugu hejuru y’abafana babarirwa muri za miliyoni basabwe n’ibyishimo bari mu mihanda.
Ibirori mu mihanda yari yakubise yuzuye byaje kuzamo akavuyo kurushaho, bituma iyi gahunda yagombaga kumara amasaha 8 yongera gutekerezwaho.
Gabriela Cerruti, umuvugizi wa Perezida wa Argentine, yanditse kuri Twitter ati: “Ntibishoboka gukomeza [kugenda] ku butaka kubera ibyishimo byinshi”.
Za videwo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zisa nk’izerekana abafana basimbukira mu gice cyo hejuru cya bisi itwaye abakinnyi ubwo yari inyuze munsi y’iteme, umufana umwe arahubuka.
Kubera ibi birori, abafana bamwe baraye ku munara muremure uzwi cyane witwa Obelisk I Buenos Aires byabereyeho.
Nyuma yo kugera iwabo mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa kabiri bavuye muri Qatar, abakinnyi bavuye ku kibuga cy’imyitozo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Argentine (AFA), mu rugendo rwa kilometero 32 berekeza rwagati muri Buenos Aires, saa tanu n’iminota 45 (11h45) ku isaha yaho.
Urugendo rwari rwitezwe gusorezwa ku nyubako y’amateka izwi nka Obelisk (Obelisco), aho abantu babarirwa mu bihumbi amagana bari bateraniye.
Ariko abashinzwe umutekano ntibatumye iyo bisi ikomeza yerekeza ku rubuga rwa Plaza de la República aho iyo nyubako iri, nyuma yuko bimwe mu byishimo bibayemo akavuyo.