in

Biteye urujijo! Wa mugore witwa Murungi Diane uvuga ko yabyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti, yabwiye Pasiteri Yongwe ko Theogene yamusigiye inda y’amezi atandatu

Biteye urujijo! Wa mugore witwa Murungi Diane uvuga ko yabyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti, yabwiye Pasiteri Yongwe ko Theogene yamusigiye inda y’amezi atandatu.

Murungi Diane ukomeza guhamya adashidikanya ko yabyaranye na pasiteri Niyonshuti Theogene, yavuze ko atwite inda y’amezi agiye kuba arindwi nayo avuga ko yayisigiwe na Niyonshuti.

Nyuma y’uko iyi nkuru yari yasohotse ari amajwi y’uyu mugore yahaye umugabo uvuga ko ari pasiteri Claude, abantu bari batarabona uyu mugore amaso ku yandi, gusa yageze aho afata umwanzuro wo kwegera kamera atanga ubuhamya bw’urugendo rwe na pasiteri Niyonshuti Theogene kuva bamenyanye kugeza babyaranye umwana w’umukobwa akamusigira n’indi nda.

Uyu mugore witwa Murungi, yabwiye Yongwe ko amenyana na Niyonshuti bahuriye ku Muhima, kandi Atari azi ko afite umugore kuko bahura nta mpeta yari yambaye. Avuga ko icyo gihe yabanaga n’abandi bakobwa ariko Niyonshuti amujyana mu nzu ye amukodeshereza aho kuba h’ibihumbi 30frw ku kwezi, amuhahira akanamwitaho.

Avuga ko yasigiwe inda y’amezi atandatu agiye kuba arindwi.

Ababonye uyu mugore bavuga ko atigeze abyarana na Pasiteri Theogene Niyonshuti.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Liverpool yeretse Chelsea ko gutinda mu isoko atari ko guhaha maze iyitera gacapu ku mukinnyi ugiye gutangwaho amafaranga menshi mu mateka ya Premier League

Manishimwe Djabel yanze kujya muri Mukura VS kubera udufaranga bari kumuha none agiye guhita asinyira ikipe y’i Nyarugenge mu masaha ari imbere