Umukobwa w’imyaka 25 yatangaje abatari bake ubwo yashyaga mu kwezi kw’abagore(imihango)atangira kuva amaraso mu maso no mu mazuru.
Ibi byumvikana nk’ibidasanzwe ariko ngo ni uburwayi nk’uko ikinyamakuru india.com cyabyanditse.Abaganga b’inzobere bavuze ko ikibazo cy’uyu mukobwa giterwa n’uburwayi budakunze kubaho bwitwa haemolacria butera kuva amaraso mu maso no mu mazuru.
Ubu burwayi buterwa n’impamvu zitandukanye nko guhungabana,kwivumbagatanya ku mubiri n’ibindi bitandukanye.Iyo ibi byabaye ngo umuntu ashobora kurira amaraso cyangwa akarira amarira avanze n’amaraso.
Ikigo cyitwa British Medical Journal (BMJ) cyavuze ko uyu mukobwa w’Umwongereza yanavuye amaraso mu mazuru ubwo yari muri iyi mihango. Uyu mukobwa ngo yagiye kwa muganga inshuro 2 kwa muganga kubera iki kibazo kandi ngo hose yari mu mihango.