Umukobwa w’umunyarwandakazi witwa MUKANYANDWI abayeho mu buzima buteye ubwoba , aho asigaye aterwa n’ibimonyo bimeze nk’intozi mu buriri bwe, nyuma yaho yirengagije umusore wamurihiye amashuri ariko akamuhemukira akaba yaramurogesheje.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yo kuri shene ya Youtube , umunyamakuru yari yamusuye ngo arebe ko ibyo bavuga aribyo maze asaba uyu mwana w’umukobwa kuryama gato, maze hashize akanya ibi bisimba bihita biza.
Avuga ko hashize amezi arindwi yose atajya aryama ngo asinzire kuko iyo agiye gutora agatotsi ,aho aryamye hose izi ntozi zihita zuzura uburiri bwose aryamyeho zigatangira kumurumagura.Mukandwi avuga ko yivurije ahantu hatandukanye ariko amafaranga akamushirana adakize .
Avuga ko intandaro ari uburyo umusore yamurihiye amafaranga akiga amashuri yisumbuye, ndetse na Kaminuza amuriye , hanyuma akaza kumubenga bitewe n’uko uyu musore yari yarabyaye umwana ahandi ariko yarabimuhishe.Kubera ko uyu musore yari yizeye ko bazabana.Ibi ngo byatumye ahita afata icyemezo cyo kumurogesha aho akoresha ibi bisimba nk’uburyo bwo kumubuza amahoro.uyu mukobwa kuri ubu asigaye yaracitse intege kubera igihe kirekire amaze ataryama.