Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yavumbuwe yapfiriye mu rugo rwe i Maryland, muri Amerika i ruhande rwe hari akazu karimo inzoka zirenga 125, zirimo inzoka zifite ubumara bwica cyane nka cobra z’umukara.
Umuntu wabonye uyu mugabo yavuze ko yagiye kureba nyir’urugo, kuko atigeze amubona kuva ejobundi, akamubonera mu idirishya aryamye hasi yapfuye.Yahise ahamagara polisi yo muri icyo gihugu maze abapolisi basanga mu nzu imbere harimo inzoka nyinshi cyane aho bazibaze bagasanga ni 125.
Nk’uko ibiro by’ubuyobozi muri icyo gihugu byabitangaje ngo nta kimenyetso kigaragara ko uyu mugabo yaba yishwe n’izi nzoka gusa umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma.
Jennifer Harris, umuvugizi w’ishami rishinzwe kugenzura inyamaswa , yatangarije sitasiyo WRC-TV ko muri ubwo bwoko harimo inzoka nka anakonda, na cobra zigira ubumara bwica vuba na python ifite uburebure bwa metero 14.
Ibitonyanga bibiri gusa by’uburozi bwihuta bwa anakonda bishobora kwica umuntu mu guhagarika sisitemu yimitsi no gutera ubumuga mugihe cobra icira amacandwe ishobora gutera uburozi mumaso y’umuntu uhagaze kuva kuri metero 10, bigatera ubuhumyi. Ubu bwoko bwombi bw’inzoka ntibwemewe kororwa nk’amatungo muri Amerika.
Ninzoka zamuriye tu