in

Biteye ubwoba: Abana 6 mu muryango umwe mu gihugu cya Uganda banduye Ebola

Abayobozi bo mu murwa mukuru wa Uganda batangaje ko abana batandatu bo mu muryango umwe w’aho Kampala banduye Ebola.

Aba bayobozi bemeza ko abo bana batandatu bavukana banduye Ebola nyuma yuko mwenewabo aje kubana na bo avuye muri kamwe mu turere twibasiwe cyane, nyuma arapfa.

Kuva iki kiza cyatangira mu kwezi kwa cyenda, minisiteri y’ubuzima ya Uganda imaze kubarura abantu 109 banduye Ebola n’abantu 30 bishwe na yo. Kugeza ku wa mbere, 15 muri abo imaze kwica bari ab’i Kampala.

Minisitiri w’ubuzima Jane Ruth Aceng avuga ko ahangayikishijwe cyane n’ubwandu bw’iyi virusi bwo mu duce two mu mijyi, aho abahatuye baba ari abantu bakora ingendo cyane bava mu gace kamwe bajya mu kandi.

Abo bana batandatu banduye Ebola bo mu murwa mukuru ntabwo batangajwe amazina cyangwa ngo imyaka yabo itangazwe, mu kurinda imyirondoro yabo. Ariko tuzi ko amashuri aba bana bigaho atafunzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher yahaye igisubizo gisekeje umufana we wamubwiye ko ari mwiza

Abakinnyi batatu bakomeye ba Rayon Sports bari baravunitse basubukuye imyitozo