Aba bantu batangaje ni ubwoko bw’abo bita SURI biganje mu majyepfo ya Ethiopia bakaba batungwa n’amaraso mabisi y’inka zabo ndetse bakaba batambara imyambaro nk’uko abantu basanzwe babigenza.
Aba ubusanzwe bakomoka mu majyepfo ya Ehiopia bakaba bitwa “Suri” cyangwa “Surma” wumvise ngo binywera amaraso y’inka wakeka ko buri munsi babaga ariko siko bimeze ahubwo ntibakunda kurya amatungo yabo.
Amatungo yabo cyane cyane inka bayafata nk’umutungo w’agaciro ntagereranywa, icyakora ku minsi mikuru itandukanye nk’ubukwe cyangwa ikiriyo usanga batanga ibitambo bakoresheje aya matungo.
Amashyo y’inka kuba Suri ni ubukungu bwabo, ariko nanone amata ndetse n’amaraso y’inka niyo soko y’ibanze y’ibyo kurya byabo, igitangaje kurushaho ni uko abagore batemerewe kunywa amaraso y’inka.
Aba bizera ko ku rugamba amaraso y’inka abaha imbaraga z’agatangaza imbere y’umwanzi, muri macye ntabwo banywa amaraso kugira ngo babeho gusa ahubwo banayanywa kugira ngo bagire imbaraga zirenze ndetse bakomere. Buri mwaka usanga aba bategura imirwano y’inkoni nabo mu bundi bwoko kugira ngo abagabo berekane ubutwari bwabo ndetse bakurure n’igikundiro mu bagore babareba.
Nubwo iyi mirwano iba itagamije kwica ariko benshi bayigwamo ndetse abandi bagakomereka bikomeye. Mugihe hagize ugwa muriyi mirwano mwene wabo bashumbushwa umugore cyangwa bagahabwa inka 20, iyo ukomerekeye muriyi mirwano kandi nta nshumbusho baguha.
Gusa ibyo bakora abakomoka mubwoko bwaba suri ntibashobora kwibagirwa kunywa amaraso kuko bizera ko amaraso y’inka abamo intungamubiri zikomeye ndetse zishobora kukurinda imbere y’umwanzi. Mbere yuko imirwano itangira abafata inka bakayikata ku mutsi maze bakayivoma amaraso nka litiro 2 ugiye kurwana akanywa.
Nyuma yibi ugiye kurwana ajya mu mugezi agakaraba maze bakamusiga ibumba umubiri wose nk’imitako yo kureshya abaza kumureba.
Mu gihe iyi mirwano itangiye abagabo babarirwa muri 20 bafata inkoni nini cyane bagateranira aho imirwano ibera ubundi rukambikana.
Abagore nabo ntibaba bicaye ubusa kuko biyambika amasaro mu ijosi nkuburyo bw’imitako maze bakaba bari hafi aho bategereje ko hari abari butoranywe n’indwanyi zikabacyura. Suri babaribwa mu bihumbi 20 bakaba bituriye mu gace kihariye, batunzwe no guhinga ndetse no korora.