“Biteye isoni kubona umujeni ari gucira inkondo” KNC ababazwa cyane n’amahirwe urubyiruko rufite ariko bose bakaba barashiriye mu tubari no mu mico idahesheje Imana icyubahiro ngo ni agatwiko
Umushoramari Kakoza Nkuriza Charles ‘KNC’ yongeye kugaruka ku kibazo cy’urubyiruko gikomeje kuba ingutu kubera ko hafi ya bose nti bitaye ku iterambere ryabo ryejo hazaza ahubwo bose barangamiye inzoga n’ibindi bidafite akamaro.
KNC udasiba kugira inama urubyiruko yongeye gutakamba asaba urubyiruko aho ruva rukagera ko niba hari igihe umuntu apfira mo cg agakiririramo ari mu myaka yo kuba urubyiruko.
Ni muri uwo mujyo KNC yasabye abajeni kuba abakirira muri ayo myaka aho kuyipfira mo.
Ni ibiganiro byinshi KNC agenda akora bigaruka ku rubyiruko abahugura ndetse akitangaho urugero avuga ko ibyo yagezeho byose ari uko yirinze ibimuyobya agakurikira imbaraga ishyaka n’umurava bye yari afite byo gukora.