in

Biteye agahinda:Amaze imyaka 6 yose atwite ariko nanubu ntago arabyara

Amaze imyaka 6 yose atwite niyo agiye kwa muganga umwana baramubura.

Uyu mubyeyi witwa Mukagakwerere Martha afite agahinda amaranye imyaka 6 avuga ko yasamye inda mu mwaka wa 2017 kugeza n’ubu akaba ajya kwa muganga bakamubwira ko umwana atagaragara muri eco.

Mu kiganiro giteye agahinda yagiranye na Big town tv yavuze ko afite abandi bana 3 kandi bo akaba yarababyaye neza.

Mu gahinda kenshi yavuze ko umuntu wamukoreye ibyo akamuroga Imana ariyo yonyine yagira icyo ibikoraho kuko ahorana agahinda ko kuba atwite ariko akaba atabyara.

Abaganga bamwitaho umunsi ku munsi nabo barumiwe kuko bavuze ko ibi ari ubwambere ba bibonye ngo kuko umwana ntagaragara mu byuma byo kwa muganga byose n’umutima we bumva udatera ibimenyetso byose biba bigaragaza ko nta mwana afite mu nda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yatangaje igihe Onana azagarukira mu kibuga nyuma y’imvune ikomeye yagize

Abakoresha Twitter bibasiye Rusine Patrick wababajije niba gutoragura amafaranga bikibaho