in ,

Bishop Gafaranga usetsa abantu akoresheje ijambo ry’Imana yasutse amarira ubwo yari ari kuri televisiyo (Videwo)

Bishop Gafaranga wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nk’umukozi w’Imana usetsa abantu,  yasutse amarira kuri televisiyo ubwo yari ari kuririmba.

Mu ijoro ryakeye uyu mukozi w’Imana yari yatumiwe kuri televisiyo yitwa Isibo TV mu kiganiro cy’imyidagaduro, aho yageze azanye n’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Ubwo bari bari kuririmba indirimbo yo guhimbaza Imana, Bishop Gafaranga yafashwe n’ikiniga asuka amarira imbere ya kamera za Isibo.

Abari bayoboye ikiganiro kuri iyi televisiyo na bo bakozwe ku mutima n’iyo ndirimbo bari bari kuririmba gusa ariko bo ntago basohoye amarira.

Bishop Gafaranga yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amafilime ye yagiye akora asetsa abantu, aho yerekanaga ukuntu abakozi b’Imana basigaye barya amafaranga y’abaturage bakoresheje uburyarya.

Reba videwo Bishop Gafaranga ari kurira

https://www.instagram.com/tv/CZXq90lpUS1/?utm_medium=copy_link

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umucunguzi uje gucungura ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera i Kigali

Umukinnyi wo hagati wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona ikipe nshya mu gihugu cya Arabia Saudite