in

Bishobora kuzasaba kugurisha ihene ihaka kugira ngo ugure Bibiliya! Intabaza ku kiguzi cya Bibiliya cyiri kuzamuka kurusha ibirayi bya Kinigi

Bishobora kuzasaba kugurisha ihene ihaka kugira ngo ugure Bibiliya! Intabaza ku kiguzi cya Bibiliya cyiri kuzamuka kurusha ibirayi bya Kinigi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yagaragaje ko uyu muryango watangije ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyandikwa rya Bibiliya mu Rwanda kubera ko ikiguzi cyayo gikomeje gutumbagira.

Ruzibiza yavuze ko impamvu bahisemo gutangiza ubukangurambaga bwo guhamagarira abantu bose gushyigikiira Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu iyandikwa rya Bibiliya ari ukubera zimwe mu mbogamizi zugarije Isi zishobora gutuma ibikorwa by’icapwa ryazo bihenda.

Zimwe muri izo mpamvu ni uko abaterankunga b’uyu muryango bagabanutse ku kigero cya 80%, ibibazo by’intambara ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko byagize ingaruka zikomeye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Ruzibiza Viateur, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushyigikira iboneka rya Bibiliya ku bantu bazikeneye batandukanye barimo n’abadafite amikoro.

Yagaragaje ko bamwe mu bakunze gusaba Bibiliya badafite ubushobozi barimo abantu bafunzwe, abanyeshuri n’abakirisitu mu matorero atandukanye b’amikoro make.

Ati “Buri wese ubushobozi yabona ubwo ari bwo bwose kugira ngo dushobore kubonera Bibiliya abatazifite ni ubw’agaciro, mu by’ukuri dufite abantu benshi babidusaba. Mbahaye urugero, hari abakirisitu bari muri za Gereza, iyo ubasuye ukabaganiriza bitewe n’impamvu zijyanye n’igihe bazamarayo bagusaba Bibiliya ngo kuko bafite umwanya wo kuganira n’Imana ariko ni benshi ku buryo tutabibasha. Iyo utanze umusanzu wawe uba ukijije umwe muri abo kandi uba ubwirije ubutumwa bwiza.”

Yagaragaje kandi ko bidasaba kuba ufite ubushobozi bwinshi ngo utere inkunga Bibiliya ahubwo ubushobozi bwose umuntu yaba afite ashobora kubikora.

Yakomeje ati “Ubu bukangurambaga ni uburyo bwo kwifashisha abantu bari mu gihugu hagati b’abakirisitu bakunda ijambo ry’Imana ngo buri wese agerageze uko ashoboye agire uruhare kugira ngo dukomeze kubungabunga ibyanditswe byera bikomeze kuboneka mu gihugu cyacu.”

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga, Ruzibiza yavuze ko kugabanuka kw’abaterankunga kwazatuma Bibiliya ihenda cyane ku buryo mu minsi iri imbere yazaba ibona umugabo igasiba undi.

Yagize ati “Abantu baduteraga inkunga bamaze kugabanukaho 80% ni ukuvuga ko nibigenda bigabanukaho 8% bizagera igihe bisabwe ko umuntu ushaka Bibiliya azitangira rya 100%, ugereranyije ni amadorali hagati ya 80 na 150. Wakibaza uti ‘tuzaba tugifite ubushobozi bw’uko umukirisitu yajya kugurisha ihene ebyiri kugira ngo ashobore kugura Bibiliya? Ese ibyo bashoboka?”

Yagaragaje ko kandi nyuma y’ubu bukangurambaga buri gukorwa hifashishijwe inzira zinyuranye hazatangazwa ingano y’umusanzu uzaba wabonetse ngo buri wese amenye umusaruro wavuyemo.

Ruzibiza yanavuze ko buri wese akwiye kuba umuvugizi wa Bibiliya kugira ngo itazabura mu Rwanda binyuze mu kuyitera inkunga no kwishakamo ibisubizo.

Imibare yerekana ko hejuru ya 90% by’abakirisitu bahurira kuri Bibiliya ndetse mu Rwanda buri mwaka nibura hasohoka izirenga ibihumbi 200 bityo hakenewe ubushobozi mu kwirinda ko igiciro cyazo cyatumbagira.

Umuntu ushobora gushyigikira Umuryango wa Bibiliya ashobora kwifashisha uburyo butandukanye. Burimo www.biblesociety-rwanda.org/donate. Wanifashisha World remit: +250 788 304 142; Mobile Money/Money/Western Union: Mobile Money: +250 788 304 142; MOMO CODE (MTN/AIRTEL): 051766 cyangwa ugakoresha Konti iri muri Banki ya Kigali: 100007836044, RIA & Money Gram: Bible Society of Rwanda, mu mazina ya LA SOCIETE BIBLIQUE PROJ CENTR.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje! Umwarimu yazindutse ajya kwigisha abana asanga bose ko ari 32 bapfiriye rimwe kubera umutingito

Aha niho benshi mu bany’Africa bashaka kujya! Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza uburyo hari aba-Diaspora babayeho nabi muri America – VIDEWO