in

Biri guterwa n’iki kugirango ikipe ya Rayon Sports ikomeze kubeshya abanyarwanda uko yishakiye

Biri guterwa n’iki kugirango ikipe ya Rayon Sports ikomeze kubeshya abanyarwanda

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gukora ibintu byayo bucece ndetse rimwe na rimwe abayobozi bagahisha amakuru binyuze mu kubeshya abanyamakuru bagatangaza amakuru y’ibihuha.

Ntabwo bisanzwe ko ikipe ya Rayon Sports habura amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, ariko kuri uyu mwaka wa 4 Uwayezu Jean Fidel amaze ayoboye iyi kipe ibintu byarahindutse ku buryo byatunguye abantu benshi.

Twaje gushaka amakuru neza ngo YEGOB tumenye impamvu ikomeje gutuma Rayon Sports ikomeza kubeshya abanyarwanda binyuze mu banyamakuru. Ubundi abanyamakuru benshi mu gihugu wasangaga amakuru ya Rayon Sports benshi ari yo bagarukaho cyane ugasanga ikipe ibitangaje ntamuntu ugishaka kumenya amakuru ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwize andi mayeri kugirango ikipe ikomeze icuruze.

Kimwe mu bintu abayobozi babeshye itangazamakuru ndetse kiza no gukwirakwira ahantu hose, ni umukino ikipe ya Rayon Sports izakina kuri Rayon Day, byavugwaga ko izakina n’ikipe ya Police FC ariko ibi ntabwo ari byo abatanze amakuru bisa nkaho babeshye bikomeye. Kugeza ubu umukino Rayon Sports izakina wa gishuti umaze gutangazwa ni AS Vita Club tariki 30 Nyakanga 2023.

Ikindi kintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwa beshye ni itangazo ryagiye ahagaragara rivuga ko iyi kipe ishaka ko abafana batanga amafaranga bakagura Joachiam Ojera kandi byari byaramaze kurangira bigakwirakwizwa ku maradio menshi akomeye, amafaranga amaze kuboneka umukinnyi bahise bamwemerera kuza mu myitozo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka kuzajya busohora amakuru mu gihe abantu benshi bari mu gihirahiro batazi uko bimeze kubera ibihuha bizajya biba byavuzwe cyane kugirango amakuru ntajya asohoka benshi bajye birukira kumbuga nkoranyambaga zayo bagiye kureba ibyo ikipe yatangaje.

Ibi Rayon Sports yatangiye gukora cyane ko yanahaye akazi abarimo Ngabo Roben bashinzwe itumanaho muri iyi kipe, bikunze gukorwa cyane n’amakipe akomeye yo kumugabane w’iburayi ndetse namwe akomeye muri Afurika kuko ntacyo ni kimwe mu bintu byinjiriza ikipe ndetse amafaranga atari macye.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Claude
Claude
1 year ago

Woe x uvuga ibi ni izihe nyungu ubifiteho ko nawe ushaka ko ibyawe bisomwa ukicururiza ko utavuze kuyandi makipe x nuko yo ntabyo akora mujye mureka amatiku woe ntamafrw bagusabye gutanga abagutumye ubabwire ko abanyarwanda Bazi ikibi nikiza mujye muvuga ibintu byubaka abanyarwanda mureke ubwo butiku bwanyu

Simba Hashim Ismail
Simba Hashim Ismail
1 year ago

Urashaka ko bazajya bakora ibyushaka wowe ? Igihe cyarageze ayo mwariye mayo ubu natwe twarajijutse mushakire ahandi

Miss Ishimwe Naomie agiye guhurira mu gitaramo n’umunyamakuru ukunzwe cyane mu gihugu cy’abaturanyi

Burya ngo akeza karigura koko! Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye ikipe nshya igiye ku mufata neza -AMAFOTO