Umugabo bamusanze yiyahuriye mu rusengero arapfa kubera ko yatinyaga ko ashobora gufungirwa ideni yari arimo.
Uyu mugabo wari utuye ahitwa Shauri yako bamusanze yiyahuriye mu rusengero rwitwa Great Commission Holy Christ rwo muri Kenya akaba yabonwe n’uwakoraga isuku.
Mu rwandiko uyu mugabo yasize yanditse yasabaga ko umubiri we utazashyingurwa ahubwo uzatwikwa ndetse ugashyirwa mu nzu ishyirwamo abitabye Imana.Gusa Polisi yajyanye umurambo wuyu mugabo mu buruhukiro bwibitaro bya Homa Bay Country.
Muri uru rwandiko kandi yari yanditse ko impamvu yahisemo kwiyahura ari uko yari afite ubwoba ko azafungwa kubera ideni yari afite.
Kuri ubu umuyobozi wuru rusengero uyu mugabo yiyahuriyemo yavuze ko agiye gutegura amasengesho yo kwirukana amadayimoni yatumye uyu mugabo yiyahurira mu rusengero rwabo.