in

Biratangaje: Umukecuru w’imyaka 90 yarangije kwiga muri kaminuza nyuma y’imyaka 71 yarahagaritse kwiga

Mukecuru Joyce Viola de Fauw ubu yashoje kwiga kaminuza

Joyce Viola de Fauw umukecuru w’imyaka 90 y’amavuko wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yarangije amashuri ye ya kaminuza.

Mukecuru Joyce Viola de Fauw ubu yashoje kwiga kaminuza

Joyce Viola de Fauw ubu ufite imyaka 90 y’amavuko yari yaratangiye kwiga muri kaminuza mu mwaka wi 1951 aho yigaga muri kaminuza yitwa Northern Illinois University yiga uburezi n’ubukungu,ariko nyuma y’imyaka itatu n’igice aza kureka ishuri ashyingiranwa n’umugabo bahuriye mu rusengero akamutwara umutima.
Ikarita y’ishuri ya Joyce Viola mu mwaka wi 1951

Nyuma uwo mugabo yaje kwitaba imana ariko mukecuru De Fauw aza gushaka undi mugabo wa kabiri, mukecuru De Fauw ubu uri mu kiruhuko kizabukuru yatangiye kwiga akoresheje ikoranabuhanga kuva muri 2019 none ubu yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi rusange ayikuye muri kaminuza yitwa College of Liberal Arts and Sciences.

Mukecuru De Fauw ubu ni umubyeyi w’abana 9, abuzukuru 17 ndetse n’abuzukuruza 26.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi:Maroc ishobora kumanura ibihumbi by’abafana muri Qatar mu rwego rwo gushyigikira ikipe yabo igeze aho rukomeye

Mutabare: Inzara imereye nabi abaturage bo muri Burukina Faso bari kurya ibyatsi https://bit.ly/3YiTbvW