in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze

Biratangaje: umugabo yishyuye akayabo kugirango bamugire ikivejuru(amafoto)

Umugabo uzwi ku izina rya Anthony Lefredo umaze kumenyekana nka ‘Black Alien project’ we yahisemo guhindura umubiri we nk’uw’inyamanswa, aho yishyuye umuganga ngo amuhindure Alien y’umukara (Black Alien).

Anthony ukomoka mu Bufaransa, ku myaka 24 yahisemo kureka akazi yakoraga nk’ushinzwe umutekano. Avuga ko yamenye ko abaho ubuzima atifuza kubaho, afata utwe yerekeza muri Australia aho atamaze kabiri kuko yahise agaruka iwabo mu burayi.

Uyu mugabo yaje gufata icyemezo cyo guhinduza umubiri we wose umukara ndetse akuraho bimwe mu bice bye b’umubiri aho izuru n’amatwi ndetse n’ibitsike byakuweho hanyuma amaso ye nayo ayahinduza umukara akoresheje ibyo bakunze kwita ‘Tattoo’.

Ururimi narwo yarusatujemo aruhindura icyatsi kibisi. Akuraho umunwa ibyo avuga ko byatumye agorwa no kongera kuvuga ariko ntibyamuca intege, ndetse kuri ubu intoki ebyiri zo ku kiganza kimwe zikaba zaramaze kuvanwaho.

Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 33 avuga ko impamvu adacika intege kuri uyu mushinga we umeze nko kwiyahura ari uko arimo kubaho ubuzima bw’inzozi ze, akaba kandi yifuza no kuzakuraho uruhu rwe agashyiraho urw’icyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musore/mugabo: ntuzibeshye ngo usome umukobwa kuri ibi bice by’umubiri, ibizamubaho birakureba.

Inama ku bagabo/abasore bananiwe kumara umwanya bashimisha abakunzi babo mu gitanda.