in

Biratangaje: Ku myaka 70 umukecuru yibarutse umuhungu.

Umukecuru w’imyaka 70, umugabo we yitwa Malhdari akaba afite imyaka 75. Bombi batuye mu cyaro cya Mora mu gace kitwa Gurujat mu gihugu cy’u Buhinde bibarutse umwana wabo nyuma yimyaka 45 barabuze urubyaro.

IVF ni ikoranabuhanga rifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo amagi ashobora kuvamo umwana aboneke. Nyuma yo kuboneka avanwa mu mubiri we agashyirwa muri Laboratoire. Nyuma yaho ahuzwa n’intanga z’umugabo, agasubizwa muri nyababyeyi y’umugore, umwana agatangira kwirema mu nda nk’ibisanzwe akagenda kura mbese umugore agatwita muri rusante ari nako byagenze kuri uyu mucekuru w’imyaka 70.

Iyo hifashishijwe ubu buryo kugira ngo umugore atwite bisaba ko akurikiranwa cyane kugira ngo iki gikorwa kibashe gutanga umusaruro. Jivunben Rabari w’imyaka 70 wari ugiye gusaza atabyaye, amakuru avuga ko ari we wasabye umugabo we nawe w’umusaza rukukuri ko bajya kugerageza uburyo bwa IVF bakareba ko babona umwana none Imana yarabasubije ubu bafite ikibondo bakaba baribarutse mu kwezi gushize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzungu yarize nk’uruhinja nyuma yo gutuburirwa n’umuhungu muto w’umwirabura (Video)

Uwabyariye Jay Polly imfura ye yongeye gushengurwa n’agahinda.