Umuhanzi Social Mula ntago azi gutandukanya Mugisha na Rusine nyamara barafatanyije gutaramira abantu i Muhanga.
Social Mula mu kiganiro yayiranye na The choice live nyuma yo gutaramira abantu batuye i Muhanga, umunyamakuru wa The choice live witwa Pundit cyangwa Peace maker yabajije uko yabonye Mugisha na Rusine,ariko abimubaza mu buryo bw’agatego,Pundit yabajije Mula ati:”waje uzanye n’abanyarwenya Patrick na Rusine mubanye gute” aho yaramubajije k’umuntu umwe witwa Rusine Patrick,ariko Social Mula rero yahise asubiza Pundit ko ari umufana wabo,kugeza ubu nta wariwamenya niba umunyamakuru Pundit yabajije Social Mula gutyo mu buryo bw’agatego cyangwa nawe yibeshye.
Social Mula yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo,Abanya Kigali,Kundunduro,Amahitamo,Ma vie n’izindi nyinshi zitandukanye.