in ,

Biratangaje: Bruce Melodie aribaza niba abishya amafoto bitewe nuko atajya amenya irengero ry’amafoto yifotozanya n’abafana

Umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, Bruce Melodie yabajije abafana ikibazo gitangaje yibaza irengero ry’amafoto abantu bamusaba kwifotoza ndetse nayo yifotozanya n’abafana.

Bruce Melodie avugako abantu bamufotora amafoto menshi ariko atajya abona bayashyize ku mbuga nkoranyambaga, bityo akaba yibaza niba ataba atuma amafoto aba mabi bigatuma abamufotoye n’abamusabye kwifotoranya nawe, ntanumwe uterwa ishema no kuyashyira mu ruhame. Ibi Kandi Melodie avuga ko Atari ikibazo cya vuba kuko ngo byatangiye kuva muri 2012 kugeza ubu.

Abinyujije Kuri Twitter, Bruce Melodie yabajije ati “Ariko abantu mumfotora Cg abansaba ko twifotoza, amafoto muyashyira he? Kandi byatangiye kuva muri za 2012…. Cg ntabwo ndi fotojenike nicyo bivuze🤣”

Nyuma yo kubaza iki kibazo mu buryo bwo gutebya, abafana ba Bruce Melodie bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Aho uwamubwiye ko isura ye idacuruza ntiyavuze ukuri😂😂😂
0788852453

Exclusive: Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yavunitse imvune y’igihe kirekire

《Nkikijwe n’urukundo 》Amarangamutima ya Riderman ku bana be b’impanga (ifoto)