Ngabo Karegeya uzwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ wahanze umurimo w’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi, yagaragaye mu ifoto ari gusangira ikigori n’inka, mu ifoto ikomeje kuvugwaho cyane, aho benshi bakomeje gushimira uyu musore uburyo akunda iri tungo rifite igisobanuro gikomeye mu muryango nyarwanda.
Ni nyuma yuko uyu musore ashyize hanze amafoto n’amashusho ari mu rwuri ari kurya ikigori we n’abo bari kumwe, hari inka iri gushaka na yo kurya ku bigori bariho barya.
Harimo kandi ifoto uyu Ngabo ari gusangira ikigori n’iri tungo, umunwa ku wundi, ari na yo ikomeje kugarukwaho cyane.
Ngabo Karegeya azwiho kuba yarihangiye umurimo mu bukerarugendo bushingiye ku bworozi, aho asanzwe akorera ibikorwa byo kwakira ba mukerarugendo basura inka mu rwuri rugari ruri mu Bigogwe.